Post Job Free
Sign in

GUTUMIZA UREGWA WIHISHE UBUTABERA KWITABA URUKIKO

Company:
URUKIKO RUKURU RWA GISIRIKARE
Location:
Kigali, Rwanda
Posted:
May 15, 2024
Apply

Description:

ITEGEKO Nº 0001/2024 RYA PEREZIDA W’URUKIKO RUKURU RWA GISIRIKARE RITUMIZA UREGWA WIHISHE UBUTABERA KWITABA URUKIKO

Umunsi wa 13, Ukwezi kwa Gicurasi, Umwaka w’ibihumbi bibiri na makumyabiri n’ine (2024),

Twebwe Brigadier General John BAGABO Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, dufashijwe na Major Jean de Dieu RUTAYISIRE Umwanditsi Mukuru w’urwo Rukiko;

Tumaze kubona Urukiko rwa Gisirikare rwaraciye urubanza rufite nomero RP 00362/2021/MT rukajuririrwa mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, ikirego kigahabwa Nomero RPA 00018/2024/MHC, iburanisha ry‘urubanza rishyirwa tariki 17/07/2024;

Tumaze kubona ko uregwa atitabye Urukiko kubera ko yihishe ubutabera;

Dushingiye ku ngingo iya 103 al 2, iya 160, iya 161, iya 161, iya 162, n‘iy’ 163 z’Itegeko Nº 027/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’Inshinjabyaha, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu;

Dutegetse Civ MANZI Fatuma mwene TEGERA Protais na MUKESHIMANA Estella, Umunyarwanda wavukiye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Akagari ka Gisenyi, Umudugudu wa Nengo, umucuruzi wihishe ubutabera, wari utuye mu Karere Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Cyivugiza, Umudugudu wa Muhoza, ntarakatirwa n’inkiko ku buryo bwa burundu, ko agomba kwitaba Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ruri i Kigali ku Cyicaro cyarwo, tariki 17/07/2024 Saa tatu (09h00) za mugitondo, ku giti cye kandi yashatse umwunganira (niba amukeneye), kugira ngo yiregure ku byaha aregwa mu rubanza Nº RPA 00018/2024/MHC rwe n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare.

IBYAHA AREGWA

Civ MANZI Fatuma aregwa icyaha cy’Ubufatanyacyaha mu cyaha cy’iyezandonke n‘icyo kudasobanura inkomoko y’umutungo, Ibyaha biteganywa kandi bigahanishwa ingingo ya 2 agace ka 4 n‘iya 84 z’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 3 agace ka 9 n’iya 29 z’itegeko nº 75/2019 ryo ku wa 29/01/2020 rikumira kandi rihana iyezandonke, n’ingingo ya 9 y’itegeko nº 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Dutegetse ko iri tegeko ritangazwa mu kinyamakuru “The New Times“ kandi rikamanikwa ahabigenewe ku cyicaro cy’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ku Cyicaro cy’Umurenge wa Nyamirambo, no ku biro by’Akagari ka Cyivugiza.

Tumenyesheje uregwa ko kutitaba Urukiko hazemezwa ko yasuzuguye amategeko, acirwe urubanza adahari nk’uwihishe ubutabera.

Bikorewe i Kigali, kuwa 13/05/2024.

UMWANDITSI MUKURU W‘URUKIKO

Maj Jean de Dieu RUTAYISIRE

PEREZIDA W’URUKIKO

John BAGABO

Brig Gen

Apply